Uko wahagera

Abacancuro Ba Wagner Bemeje Ko Umurwanyi Wabo Wafatiwe Muri Mali Yapfuye


Inyeshyamba z’abaTuareg nyuma y’urugamba mu butayu, rwaguyemo abarwanyi ba Wagner babarirwa muri mirongo mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi.
Inyeshyamba z’abaTuareg nyuma y’urugamba mu butayu, rwaguyemo abarwanyi ba Wagner babarirwa muri mirongo mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi.

Abagize itsinda ry’abacanshuro b’Uburusiya, Wagner, ryemeje ko umwe mu barwanyi bawo wafatiwe muri Mali atakiriho.

Ibi byagaragariye mu butumwa bagejeje ku muryango w’uwo murwanyi, nk’uko ubutumwa bugufi bwabonywe n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, bubigaragaza.

Ibi biravuguruza amakuru yatanzwe n’umutwe w’inyeshyamba z’AbaTuareg wari umufite.

Alexander Efremov, yari umwe mu mfungwa ebyiri z’Abarusiya zafashwe ari bazima n’inyeshyamba z’abaTuareg nyuma y’urugamba mu butayu, rwaguyemo abarwanyi ba Wagner babarirwa muri mirongo mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi.

Umuvandimwe we Evgeny Efremov, yavuze ko Wagner yahamagaye kugirango ibamenyeshe urupfu rwe. Muri iki cyumweru yashyize ayo makuru ku rubuga rwa Telegram, bene wabo w'abo bacancuro baganiriraho.

Efremov ntabwo yashubije asabwe gutanga ibisobanuro. Ariko bene wabo w'abandi barwanyi batatu, baburiwe irengero, babwiye Reuters ko bakiriye telefoni, nk'izo, za Wagner.

Cyakora, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba z’abaTuareg yahakanye ibyo Wagner yavuze, abwira Reuters ko imfungwa zombi z’Uburusiya, hamwe n’imfungwa z’abasilikare ba Mali bafatiwe igihe kimwe ku rugamba, bose bakiri bazima.

Impamvu ayo makuru avuguruzanya ntabwo yari isobanutse.

Umutwe w’abaTuareg wanze gutanga ibimenyetso bigaragaza ko abo bantu b’imfungwa ari bazima, mu gihe Wagner itigeze ibona imirambo y’abarwanyi bayo baguye ku rugamba hafi y’umupaka w’Alijeriya.

Ibi byatumye abo mu miryango y’izo mfungwa, babura ibimenyetso bifatika ku makuru atangwa n’uru ruhande cyangwa ruriya.

Forum

XS
SM
MD
LG