Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abakozi 45,000 bapakira bakanapakurura amato atwara imizigo mu byambu 36 basubitse imyigaragambyo yabo yari imaze iminsi itatu kugeza kw’itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere gutaha.
Bamaze kumvikana n’abakoresha ku masezerano y’inzibacyuho yo kubongerera imishahara. Basabaga ko izamurwa ku rugero rwa 77 ku ijana. Abakoresha babemereye 62 ku ijana.
Ibyambu byari byahagaze birimo ibikomeye nka New York, Baltimore na Houston. Byose hamwe binyuramo kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byinjira n’ibijya mu mahanga.
Imyigaragambyo yari yateye impungenge nyinshi ku ngaruka zikomeye zari kugwirira ubukungu bw’igihugu.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Joe Biden, wari wabyinjiyemo, yashimiye abakozi n’abakoresha ko umwanzuro wabo utumye ibikenewe byo kugoboka abakozweho na serwakira Helene bidatinda kubagera.
Forum