Mu minsi mike, U Rwanda rurateganya gutangira gutanga urukingo rw’indwara ya Marburg muri iki gihe rukiri mu igeregeza. Ministiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika.
Ministiri Nsanzimana avuga ko inzego zose z’igihugu zifatanije n’amahanga bataryama barimo gushakisha icyarandura iki cyorezo gikomeje kwibasira abiganjemo abaganga.
Uyu mutegetsi avuga ko abantu bamaze kwandura iyi ndwara ari 36. Muri abo, 11 bamaze gupfa mu gihe abandi 25 bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Muganga Nsanzimana yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imbaraga zose bazishyize mu gukingira no gushakisha umuti.
Ministri w’ubuzima yemeza ko izi nkingo nizimara kuboneka, abaganga aribo bazaba aba mbere bo kuzihabwa, bikazagenda bigera no ku bandi uko iminsi ihita.
Ministiri w’ubuzima yatangaje ko abantu 410 bahuye n’abanduye iki cyorezo bari gukurikiranwa kugira ngo bapimwe.
Yavuze ko abarwayi bagenda bakurwa hirya no hino mu gihugu bakavurirwa muri Kigali, ahategenirijwe kwita kubanduye iki cyorezo.
Uyu mutegetsi avuga ko kugeza ubu Leta itarabona umuti uvura iyi ndwara burundu.
Iyi ndwara ifitanye isano na Ebola uyirwaye aba afite ibyago bigera hejuru ya 70 ku ijana byo guhitanwa nayo. Abaturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko bamaze kumenya iby’iyi ndwara, bakavuga ko batangiye gukurikiza ibyo basabwa n’abayobozi.
N’ubwo abaturage bemeza ko bubahiriza inama bahabwa n’abayobozi ndetse n’abaganga ariko bavuga ko bataramenya neza aho iki cyorezo cyaturutse.
Ibi bisa nkaho babihuriyeho n’ubuyobozi kuko na bwo butangaza ko butarasobanukirwa neza aho iki cyorezo cyavuye.
Kugeza ubu imiryango ndetse n’ibihugu bikomeje gutangaza ko byiteguye gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.
Usibye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeye gutanga impuguke zizafasha abaganga b’abanyarwanda guhangana n’iki cyorezo, ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC) na cyo cyatangaje ko cyiteguye kohereza inzobere mu Rwanda zo gufasha guhangana na virusi ya Marburg.
Ubwongereza nabwo bwatangaje ko bugiye gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.
Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatatu, ko igihugu cye kirimo kureba uko cyakohereza ibikoresho by’ubwirinzi, inzobere mu guhangana n’ibyorezo bishobotse bukohereza abakozi bo kwa muganga.
Ambasaderi yanavuze ko hari no kurebwa uburyo Ubwongereza bwafasha u Rwanda kubona inkingo byihuse.
Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.
Forum