Uko wahagera

RDC: Impanuka y'Ubwato Yahitanye Abantu Barenga 50 Hafi y'Umujyi wa Goma


I Goma: Abakora ubutabazi bategereje bagenzi babo bagiye mu mazi gushakisha abaroshywe n'ubwato bari butwaye abantu 400
I Goma: Abakora ubutabazi bategereje bagenzi babo bagiye mu mazi gushakisha abaroshywe n'ubwato bari butwaye abantu 400

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, ubwato bwari buturutse muri lokalite ya Minova mu teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu ya ruguru bwarohamiye hafi n’icyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.

Ishyami rya leta rishinzwe ibyerekeye ubwikorezi ryemeza ko bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400. Abakora ubutabazi bamaze kubona imibiri y’abantu 23.

Ubu bwato kandi bwari bwikoreye imyaka irimo ibitoki, ibirayi n’ibishyimbo nkuko byemezwa n’iyo serivisi.

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu n’igice. Ibikorwa by’u ucuruzi bisanzwe bikorerwa kuri iki cyambu byose kugeza ubu byahagaze kuko abatabazi barimo gugushakisha imibiri y’abarohamiye muri ubu bwato.

Abavuganye n’ijwi ry’Amerika bari kuri iki cyambu bemeza ko impamvu yatumye ubwato burohame ari ukubera ko bwari bwikorereye abantu benshi barusha ubushobozi bwabwo bikaba byateye iyo mpanuka.

Abaturage barasaba ko umuhanda uva Goma ujya mu teritware ya Kalehe wafungurwa bityo abantu bagatangira kuwukoresha aho gukoresha amato mu ngendo zabo za buri munsi.

Umuhanda wari usanzwe uhuza intara zombi ntugikoreshwa kubera ko ubu wafashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bikaba bigora abari basanzwe bawukoresha kuwunyuramo.

Forum

XS
SM
MD
LG