Uko wahagera

ONU: Abarenga Ibihumbi 700 Bakuwe mu Byabo n'Umutekano Muke muri Hayiti


Umuryango w'Abibumbye watangaje ko umutekano muke wirukanye mu byabo abantu barenga 700.000 muri Hayiti.

Hayiti ni kimwe mu bihugu bikennye cyane kw’isi. Imaze igihe kirekire yarabaye isibaniro ry’imitwe y’amabandi yitwara gisirikare. Byahumiye ku mirari mu kwezi kwa gatatu gushize, yigaruriye umurwa mukuru, Port-au-Prince, ifata ibibuga by’indege mpuzamahanga bikuru bikuru, ibigo bya polisi, na gereza nkuru.

Mu cyumweru gishize, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko ibi bibazo byahitanye abantu barenga 3.600 muri uyu mwaka.

Naho ishami rya ONU rishinzwe abimukira, OIM, ryatangaje uyu munsi ko kugera mu kwezi kwa cyenda gushize, abantu 702.973 bari barahunze ingo zabo. Abarenga ½ cyabo ni abana.

Umurwango w’Abibumbye uvuga kandi ko ikibazo cy’ibiribwa kirimo gihinduka icyorezo cy’inzara muri Haiti. Nta kintu na gito abaturage bagera ku 6.000 babona cyo gushyira ku munwa. Naho abandi barenga miliyoni eshanu bakibona ku bwa burembe.

Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, Inteko y’Umuryago w’Abibumbye washyizeho umutwe mpuzamahanga w’ingabo n’abapolisi, uyobowe na Kenya, wo gufasha polisi ya Haiti kugarura umutekano. Ku wa mbere w’iki cyumweru, yawongereye igihe cy’undi mwaka. (AFP, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG