Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Perezida Joe Biden yategetse ingabo z'igihugu kohereza abasirikare 1,000 mu bikorwa byo gufasha abakozweho na serwakira yiswe Helene mu majyepfo y'igihugu.
Imvura, imiyaga, ivumbi, byose byari bivangavanze bifite inkubiri y’umuvuduko wa kilometero 250 mw’isaha. byayogoje leta za North Carolina, South Carolina, Georgia, Tennessee, West Virginia, Virginia, na Maryland.
Abantu 155 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Abenshi ni abo muri leta ya North Carolina. Abandi bantu amagana ntibaramenya irengero ryabo kugeza n’ubu. Ibyangiritse birengeje amadolari miliyari 100.
Perezida Joe Biden na minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, bategetse abasirikare 1.000 muri North Carolina gutera inkunga ingabo z’iyi leta, “National Guard” mu bikorwa by’ubutabazi, gushakisha abazimiye, no gusana ibyangiritse.
Kuri uyu wa gatatu kandi, umukuru w’igihugu yagiye gusura North Carolina na South Carolina.
Muri iyi minsi, Visi-Perezida Kamala Harris, akaba na kandida w’ishyaka ry’Abademokarete ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nawe azagenderera Georgia na North Carolina.
Uwo bahanganye mu matora, kandida w’Abarepubulikani Donald Trump, yamubanjirije muri Georgia kuri uyu wa kabiri. (AFP, Reuters)
Forum