Uko wahagera

Djibouti: Abimukira 45 Baguye mu Nyanja Itukura Abandi 100 Baracyashakishwa


Bamwe mu bimukira barohowe mu mu nyanja
Bamwe mu bimukira barohowe mu mu nyanja

Ishami rya ONU rishinzwe abimukira, OIM, ryatangaje ko abatabazi barimo gushakisha abimukira barenga 100 ku nkombe za Djibouti, nyuma y’uko abatwara abantu mu buryo bwa magendu, babategetse gusimbukira mu nyanja.

Iryo shami ry’umuryango w’abibumbye OIM, ryavuze ko imirambo 45 y’abaguye muri iyo mpanuka yabonetse ejo kuwa kabiri.

Uyu mubare ugaragaza ko uyu mwaka wa 2024 ari wo mwaka wapfuyemo abantu benshi, hakurikijwe imibare ya OIM y’abapfuye bambukiranya inyanja, hagati y’uburasirazuba bw’Afurika na Yemeni.

Abandi bantu 154 bararokowe. Abo bari mu bwato bubiri bwari buturutse muri Yemeni bwerekeza muri Djibouti. Bwarimo abagenzi bose hamwe 310, nk'uko IOM yabitangaje.

Itangazo rya OIM, rinavuga ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje gukorwa n’abashinzwe umutekano w’inkombe za Djibouti, kugirango babone abimukira bataraboneka.

Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bava mu ihembe rya Afurika bajya gushahisha ahari ubukungu bumeze neza, mu bihugu byo mu kigobe banyuze mu cyiswe inzira y’Iburasirazuba. OIM yasobanuye ko ari umwe mu mihora inyuramo abimukira benshi ku isi, kandi ishobora kubateza akaga gakomeye.

Abarusimbutse babwiye umuryango OIM ko bakuwe muri ubwo bwato bubiri, ku ngufu mu nyanja nyirizina, hafi y’inkombe za Obock, umujyi uri ku cyambu cya Djibouti.

Ishami rya ONU rishinzwe abimukira ryavuze ko abarokotse barimo uruhinja rw’amezi ane, ariko nyina yarohamye.

Abimukira benshi baca iyo inzira y’iburasirazuba birangira bisanzwe mu gihirahiro, bagakorerwa urugomo muri Yemeni, mu gihe bagerageza gusubira muri muri Djibouti. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG