Abategetsi ba Tuniziya bataye muri yombi abantu 12 barimo n’uwambutsaga abantu mu buryo bwa magendu, wagize uruhare mu gutegura urugendo ruheruka, rwaguyemo abimukira 15 nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu nyanja.
Umwe mu bashinzwe kurinda inkombe yavuze ko ubwato bwavugwaga ko butwaye abimukira bagera muri 60 bwarohamye hafi y’inkombe z’ikirwa cya Djerba, giherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.
Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, biravuga ko kw’ikubitiro abayobozi batanze umubare w'abagenzi 12 bapfuye. Bose ni abanyatuniziya, barimo abana n’umugore umwe. Nyuma abo bayobozi baje gusubira muri iyo mibare, bavuga ko ari 15.
Abayobozi kandi bavuze ko barokoye abantu 31 kandi ko bakirimo gushakisha abandi.
Umwe mu barinda inkombe yavuze ko uw’ibanze mu bajyana abantu mu buryo bwa magendu ndetse n’umugore we, bari mu batawe muri yombi. Yongeyeho ko abayobozi bafashe imodoka eshatu, ubwato “n’umutwaro w’amafaranga.” (AFP)
Forum