Mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda, Cours d’Assises, rw’i Paris ejo ku wa kabiri rwatangiye kuburanisha mu mizi yarwo urubanza rw’Umunyarwanda Eugène Rwamucyo, uregwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu 1994.
Dogiteri Rwamucyo, w’imyaka 65 y’amavuko, yari muganga mu bitaro by’i Butare ari na mwarimu muri kaminuza. Iburanisha rigitangira, we na ba avoka be, Mes Philippe Meilhac na Françoise Mathé, basabye ko risubikwa.
Bavugaga ko bashaka kubanza kumenya umwirondoro w’abaregera indishyi bose n’aho bahuriye n’ibyaha akurikiranyweho. Aba baragera kuri 800. Barimo abazajya kumushinja. Abatangabuhamya bo ku mpande zombi bose hamwe bagera kuri 60. Barimo n’abahanga batandukanye, nk’ab’amateka
Urukiko rwarabyanze, rutegeka ko iburanisha rikomeza. Rizageza kw’itariki ya 29 y’uku kwezi kwa cumi. Rwamucyo aburana yidegembya (ntafunze by’agateganyo). Abaye Umunyarwanda wa munani uburanishishwe mu Bufaransa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi. Bimuhamye ashobora gukatirwa gufungwa burundu. We ahakana ibyo aregwa.
Abahohotewe batanze ikirego mu Bufaransa kuri Eugène Rwamucyo mu kwezi kwa kane 2007. U Rwanda narwo rwari rwaramushyireho impapuro zo kumuta muri yombi. Yatawe muri yombi mu Bufaransa kw’itariki ya 26 y’ukwa gatanu 2010.
Icyo gihe Rwamucyo yari yarakomeje umwuga we wo kuvura. Yakoreraga ibitaro by’ahitwa Maubeuge, mu majyaruguru y’Ubufaransa. Ubufaransa bwanze kumwoherereza u Rwanda, buhitamo kumwiburanishiriza. (AFP)
Forum