Umuvugizi w'igisirikare cya Isiraheli, Daniel Hagari, yatangaje ko ingabo za Isiraheli zimaze amezi zigaba ibitero mu majyepfo ya Libani, zavumbuye inzira zo munsi y’ubutaka za Hezbollah n’intwaro zihishe munsi y’amazu ndetse na gahunda z’ibitero by’uyu mutwe.
Hagari yavuze ko amakuru yari akigizwe ibanga, nyuma y'amasaha, Isiraheli itangaje operasiyo ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani, mu majyepfo ya Libani.
Operaziyo nk’izi zibarirwa muri mirongo, zavumbuye gahunda zisobanuye za Hezbollah zo kwinjira muri Isiraheri no kugabayo ibitero nk’icyayobowe n’umutwe w’abanyepalestina Hamas mu majyepfo ya Isiraherli kw’itarki ya 7 y’ukwezi kwa 10, mu mwaka ushize.
Hagari yavuze ko "abasirikare binjiye mu bikorwa remezo bya Hezbollah biri munsi y’ubutaka, bagaragaje aho Hezbollah yahishe intwaro, ko bafashe kandi bagashwanyaguza intwaro zirimo z’izikoranye ubuhanga bwa none, zakozwe na Irani”.
Hagari yakomeje avuga ko ibimenyetso byavumbuwe munsi y’amazu mu mudugudu wo mu majyepfo ya Libani muri ibyo bitero, bizerekwa umuryango mpuzamahanga.
Uyu muyobozi yerekanye videwo zafashwe na kamera zambarwa n’abasirikare, zavuye mu cyo yise inzira zo mu butaka za Hezbollah, munsi y’imidugudu itatu y’abanyalibani, iri hafi y’umupaka wa Isiraheli.
Hagari yavuze ko ibitero byo ku butaka, bizakomeza kuzageza ibihumbi by’abanyesiraheli bakuwe mu byabo baba hafi y’umupaka babashije gusubira mu ngo zabo amahoro. Cyakora abasirikare bafite intego yo kurangiza ibyo bikorwa vuba na bwangu bishoboka.
Yavuze ko igisirikare kitazajya i Beyirute, ko kitazajya mu mijyi yo mu majyepfo ya Libani, ahubwo ko kizibanda mu gace k'imidugudu iri hafi y'umupaka w’igihugu cyabo. (Reuters)
Forum