Uko wahagera

Rwanda: Kutagira Ibikorwa Remezo ku Kirwa cya Kirwabatutsi Byadindije Imyigishirize


Ikirwa cya Kirwabatutsi mu karere ka Burera
Ikirwa cya Kirwabatutsi mu karere ka Burera

Mu Rwanda, abarezi b’ishuli ribanza rya Birwa ya Mbere riherereye ku kirwa cyitwa “Kirwabatutsi” mu kiyaga cya Burera baravuga ko kutagira ibikorwaremezo birushaho kudindiza iterambere mu myigire n’imyigishirize.

Ni ikigo cyugarijwe n’ibibazo bitewe no kuba gikikijwe n’amazi. Ku isonga ibibazo bishingiye ku ngendo abalimu bakora baje kwigisha na cyane ko nta n’umwe uhigisha uhavuka.

Uretse kuba abalimu bahura n’imbogamizi y’ingendo, hiyongeraho ko nta bikorwaremezo biboneka kuri iki kirwa. Ibyo birimo nk’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Mu Rwanda ikoranabuhanga ryifashishwa mu nzego zitandukanye nka nkingi ya mwamba mu mugambi wo kwihutisha iterambere.

Mu burezi na ho ntiryasigaye. Igihabanye n’ibyo, kugira ngo umuyobozi w’iki kigo cy’ishuli abashe kubona mudasobwa yo kwifashisha mu gukora za raporo n’indi mirimo bimusaba kujya kuyitira.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kubera kutagira ibikorwa remezo bituma abanyeshuli badatsinda neza uko bikwiye.

Madamu Solina Mukamana uyobora akarere ka Burera avuga ko icyo kuba iki kigo kitabarizwaho mudasobwa n’imwe, agomba kugikurikirana mu maguru mashya.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:50 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG