Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, kuri uyu wa gatatu watangaje ko abapolisi ba Kenya batambaye imyenda ibaranga, badafite n’ikindi kibaranga, barashe amasasu mu bigaragambirizaga ku ngoro y’inteko ishinga amategeko i Nairobi taliki ya 25 z’ukwezi kwa gatandatu.
Uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, muri Kenya, Irũngũ Houghton, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uwo munsi abapolisi badafite ibibaranga, batambaye imyenda ya polisi kandi bagenda mu modoka zitari iza polisi, barashe mu bigaragambya.
Yabitangaje ubwo yasohoraga icyegeranyo cy’uwo muryango kivuga ku buryo burambuye ku byabaye icyo gihe. Polisi yo muri Kenya ntiyasubije ubusabe bw’umunyamakuru bwo kugira icyo ibivugaho.
Abantu 50 baguye muri iyo myigaragambyo yamaze ukwezi yamagana itegeko rigenga imisoro muri Kenya. Ni ibihe bitoroheye perezida William Ruto winjiye mu mirimo yo kuyobora icyo gihugu mu 2022. Icyo gihe itegeko rishya rigenga imisoro ryagombaga gutangira kubahirizwa yahise arireka yirukana benshi mu bagize guverinema ye.
Imyigaragambyo yari yatangiye mu mahoro yaje guhinduka imvururu tariki 23 z’ukwezi kwa gatandatu ubwo abigaragambyaga birohaga mu nteko ishinga amategeko, polisi ihita ibamishamo urusasu.
Umuryango Amnesty international uvuga ko waganirije abantu 23 babibonye, ureba amashusho ya videwo n’amafoto yafatiwe muri iyo myigaragambyo. Uyu muryango uvuga ko wabonye abapolisi bambaye gisivili barasa mu bigaragambya bakoresheje imbunda nto n’inini.
Abo bashakastatsi bavuga ko mu masegonda 56 gusa abo bapolisi bari bamaze kurasa amasasu 45. Ababibonye bavuga ko babonye imirambo itandatu y’abigaragambya bishwe na polisi.
Forum