Uko wahagera

Amerika Yateye Inkunga Afurika mu Rugamba ku Bushita bw'Inkende


Perezida Joe Biden avugira mu nama rusange ya 79 y'umuryango w'abibumbye/AFP
Perezida Joe Biden avugira mu nama rusange ya 79 y'umuryango w'abibumbye/AFP

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa kabiri, yatangaje inkunga ya doze miliyoni imwe y’inkingo z’ubushita bw’inkende, na miliyoni 500 z’amadolari ku bihugu by’Afurika, hagamijwe gushyigikira urugamba ku cyorezo cy’iyo ndwara.

Biden yabitangarije mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York, anahamagarira ibindi bihugu gukora gutyo.

Biden ati: "Ubu tugomba kwihutira guhangana n’ubushita bw’inkende."

Mu kwezi kwa 8, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko Ubushita bw’inkende ari ikibazo cyugarije abaturage kw’isi. Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri, nyuma y’icyorezo cy’iyo ndwara cyakwirakwiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo no mu bihugu bituranyi ndetse no hanze yayo, nko mu Buhinde, bikabyutsa impungenge.

Umwe mu bayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagize ati: "Ntabwo byaba ari igitangaza bibaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika."

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza, ibivugwa mu ruhame, n’inyandiko n'ibigereranyo byatanzwe n'imiryango itegamiye kuri Leta, ibihugu bikize bifite miliyoni magana z'inkingo zishobora gufasha kurwanya icyorezo cy’ubushita bw’inkende muri Afurika, aho izatanzwe ziri munsi cyane y’izikenewe.

Uwo muyobozi yavuze ko kuri ubu nta ruganda ruri muri Afurika, rushobora gukora imiti ikenewe yakwifashishwa mu gukora urwo rukingo.

Impuguke mu mategeko agenga ubuzima ku isi, muri kaminuza ya Georgetown, Lawrence Gostin, yagize ati: "Ikigaragara cyane ni uko Biden ashyigikiye ku mugaragararo ko ibihugu bifite umutungo uciriritse byagira ubushobozi bwo kwikorera inkingo ubwabyo. Akavuga ko, “ibyo bizasaba Biden guhatira ibigo bikora imiti, gutanga tekinoloji.” (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG