Uko wahagera

USA: Urugomo rwa Polititiki Rugeze ku Rugero Rudasanzwe


Donald Trump wahoze ari perezida w'Amerika bamaze kumurasa ugutwi mu mujyi wa Butler muri leta ya Pennsylvania taliki 13 z'ukwezi kwa karindwi 2024.
Donald Trump wahoze ari perezida w'Amerika bamaze kumurasa ugutwi mu mujyi wa Butler muri leta ya Pennsylvania taliki 13 z'ukwezi kwa karindwi 2024.

Ku buryo budasanzwe, amashyaka abiri ya mbere akomeye yashyize hamwe, asaba impande zose guhagarika imvugo na disikuru bya rutwitsi. Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora yo muri uyu mwaka.

Kw’itariki ya 13 y’ukwa karindwi gushize, umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Thomas Matthew Crooks yarashe Donald Trump, wahoze ari umukuru w’igihugu ubu akaba ari kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani muri aya matora ya perezida wa Repubulika. Yaramuhushije, ariko amukomeretsa gato ku gutwi kw’iburyo.

Amasasu ya Crooks yahitanye umuturage umwe akomeretsa cyane abandi babiri mu barimo bakurikira ijambo rya Trump muri mitingi yo kwiyamamaza ahitwa Butler, muri leta ya Pennsylvania, mu burasirazuba bw’igihugu. Naho we, Crooks, polisi yahise imurasa, iramwica.

Kw’itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cyenda, umugabo w’imyaka 58 y’amavuko witwa Ryan Wesley Routh yatawe muri yombi atunze imbunda ya Kalashnikov AK-47 kuri Trump warimo akina golf ahitwa Palm Beach muri leta ya Florida mu majyepfo y’igihugu.

Perezida Joe Biden na Visi-Perezida Kamala Harris, ubu uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate muri aya motora y’umukuru w’igihugu, bamaganiye kure ibi bitero byombi kuri Trump, bavuga ko urugomo rudafite umwanya na muto muri politiki.

Nyamara rero, Trump abarega bombi ko ari bo ba nyirabayazana kubera imvugo zabo za rutwitsi, nk’uko abyemeza nta kimenyetso na kimwe atanze. Akongeraho na none kwibasira Harris by’umwihariko. Yagize ati: “Kamala Harris naramuka yongeye gutorwa, azica burundu inzozi z’Amerika.”

Naho Tim Walz, kandida w’ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika: Agira ati: “Hari Abarepubulikani biyamamariza kuba ba guverineri ba za leta bafite ishema ryo kwigereranya n’aba Nazi.”

Hagati aho, abimukira bakomoka mu gihugu cya Hayiti batuye mu mujyi wa Springfield, muri leta ya Ohio, mu burengerazuba bw’igihugu, bari mu kaga muri iki gihe.

Trump ababeshyera ko bashimuta imbwa n’injangwe z’abaturanyi babo b’Abazungu, bakazica, bakazirya. Guverineri wa Ohio na Meya wa Springfield, nyamara bombi b’Abarepubulikani nka Trump, barabibeshyuza bakanabyamagana, ariko Trump akanga agakomeza kubigarukaho.

Aba ba nyahayiti bavuga ko abaturage babibasiye nabi cyane, babatera ubwoba ko bazabatwika n’ibisasu bya “bombe”, cyangwa babasagarira mu nzira bashaka kubatera ibyuma.

Kubera izi mvugo za rutwitsi no guterana amagambo akarishye ku mashyaka yombi byahagurukije, bishyira hamwe bidasanzwe abadepite bayo bose, barabyamagana. Babiri muri bo, bombi bari hamwe, barabivuga mw’izina ryabo.

Depite Mike Kelly Umurepubulikani yagize ati: “Hari ikintu cyatwinjiriye. Umuco wacu waranduye cyane kubera bene izi mvugo. Buri ruhande ruvuga ibintu bibi rimwe na rimwe. Twakagombye kwitondera ibyo tuvuga n’uburyo tubivugamo.”

Naho Depite Jason Crow ni uwo mw’ishyaka ry’Abademokarate ati: “Hari itandukaniro rinini cyane hagati y’ibiganiro bishyushye bya politiki. Ni byo dukwiye kugira no kwamagana urugomo rwa politiki, tukavuga, tuti: “Nta mwanya rufite muri sosieyete yacu nyamerika.” Twaba Abarepubulikani cyangwa Abademokarate.”

Hagati aho, amatora yaratangiye ku mugaragaro muri leta zimwe na zimwe. Izo zirio Virginia, Minnesota na Nort Dakota. Bigamije guha abantu benshi bishoboka umwanya wo gutora, cyane cyane abashobora kuwubura ku munsi wa nyuma, no kugerageza kugabanya imirongo kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG