Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitanu by’ibihangange mu Burengerazuba bw’isi, ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani n’Ubudage, bari i Paris mu nama ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Guverinoma z’ibi bihugu zifite impungenge nyinshi ko intambara ishobora gutwika akarere kose, ihereye muri Gaza no muri Libani.
Muri Gaza, abahuza (ni ukuvuga Leta zunze ubumwe z’Amerika, Misiri na Katari) ntibarabasha kubona agahenge mu mirwano. Ejo ku wa gatatu, ubwo yari i Kayiro mu Misiri, minisitiri b’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yavuze ariko ko imishyikirano iri mu nzira nziza. Yasobanuye ko “Umushinga w’amasezerano ugizwe n’ibika 18. Impande zombi zarangije kwemeranwa kuri 15 muri byo.”
We na bagenzi be ba biriya bihugu bindi bine byo mu Bulayi barashaka gushyiramo ingufu kugirango Isiraheli na Hamas batezuke maze bumvikane vuba ku ngingo zikiri mu nzira.
Ku rundi ruhande, bahangayikishijwe n’intera imirwano igenda ifata hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah, umunywanyi ukomeye wa Hamas. (VOA)
Forum