Uko wahagera

Rwanda: Bamwe Baturage ba Karongi Barashinja Leta Kubambura Ubutaka


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko leta yabambuye ubutaka bwabo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko leta yabambuye ubutaka bwabo

Abaturage bo mu karere ka Karongi mu murenge wa Rwankuba, mu ntara y’Uburengerazuba barashinja Ministeri y’Ubutabazi bwihuse MINEMA kubambura ubutaka kuri ubu bwubatseho inkambi y’impunzi ya Kiziba.

Abanyamategeko baburanira aba baturage basaba Leta y’u Rwanda ko iki kibazo cyakemuka batarinze kugana inkiko.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko abanyamategeko baburanira aba baturage bagiye bandikira inzego zitandukanye mu bihe bitandukanye, Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, imiryango irenga umunani ni yo bigaragara ko itarahabwa ingurane z’ubutaka burenga hegitari 16 yambuwe na Leta hagati y’umwaka 1996-1997 ubwo impunzi z’Abakongomani zahungiraga mu Rwanda mu nkambi ya Kiziba zihunze imirwano yaberaga mu Burasirazuba bwa Repubika ya Demokarasi ya Kongo

Mukagatare Mariya w’imyaka 74 ni umwe muri aba baturage utuye mu kagali ka Nyarusanga mu mudugudu wa Kinyege aha mu murenge wa Rwankuba. Aratuganirira uko byagenze kugira ngo ateshwe isambu ye.

Umva inkuru irambuye mu majwi hano hepfo

Mu Rwanda Abaturage 28 Barasaba Leta Ingurane z'Ubutaka Bwabo
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:00 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG