Uko wahagera

RDC/Uvira: Abakora Uburaya Bahuguriwe Kwirinda Ubushita bw'Inkende


Abakora uburaya mu mujyi wa Uvira
Abakora uburaya mu mujyi wa Uvira

Abagore n’abakobwa barenga 150 bakora uburaya mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo barimo guhabwa amahugurwa y’uburyo bakwiriye kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende kuko bari mu bafite ibyago byinshi byo kuyandura.

Aya mahugurwa yo kurwanya icyorezo cy’ubushita bw’inkende yateguwe na serivisi ishinzwe uburinganire mu mujyi wa Uvira ifashijwe n’umuryango utabara imbarara Croix Rouge Congo.

Ahuje abagore bakorera uburaya muri za Komini za Kalundu, Mulongwe na Kavimvira

Aba bakobwa n’abagore baraguhurwa uburyo iki cyorezo cyandura n’uburyo bwo kwirinda. Bagaragaza ko batewe ubwoba n’ubushita bw’inkende kuko mu buryo bwandura harimo n’imibonano mpuzabitsina.

Umunyamakuru Vedaste Ngabo yateguye inkuru Irambuye ushobora kumva hano hepfo

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:54 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG