Uko wahagera

Umutwe wa Hezbollah Urashinja Isirayeli Igitero cyahitanye Abantu 12


Umutwe wa Hezbollah na guverinema ya Irani barashinja Isirayeli gushwanyuza ibyuma bikoreshwa n’abarwanyi ba Hezbollah mu itumanaho.

Ni igitero cyahitanye abantu 12 harimo abana babiri, gikomeretsa abantu 2800.

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah kuri uyu wa gatatu wavuze ko uzakomeza kurwanya Isirayeli mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamasi mu ntara ya Gaza. Hezbollah yavuze ko Isirayeli ikwiriye kwitegura igihano gikarishye.

I Kayiro mu Misiri, ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blineken, yabwiye abanyamakuru ko Amerika itari izi iby’ituritswa ry’ibyo byuma kandi nta ruhare yabigizemo.

Yagaragaje impungenge ko ibyabaye bishobora kutera ibibazo by’umutekano mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Isirayeli ntacyo yavuze kuri iki gikorwa cyabaye nyuma y’amasaha make itangaje ko igiye kwagura intambara irwana na Hamasi mu ntara ya Gaza, ikaza umutekano mu majyaruguru mu rwego rwo gukumira ibisasu byo mu bwoko bwa Roketi biraswa n’abarwanyi ba Hezbollah.

Hezbollah irakeka ko hari ibintu biturika byaba byarongerewe muri ibyo byuma mbere y’uko bishyikirizwa abarwanyi bayo. babyifashishaga nyuma y’uko umukuru wabo ababuza gukoresha za telefoni atinya ko Isirayeli yaba ibaneka ikumva ibyo bavugana.

Forum

XS
SM
MD
LG