Uko wahagera

Rwanda: Jean Baptiste Mugimba Ufungiye Jenoside Aravuga ko Yicwa Urubozo


Jean Baptiste Mugimba mu maboko y'Abapolisi b'u Rwanda ubwo yageraga mu Rwanda
Jean Baptiste Mugimba mu maboko y'Abapolisi b'u Rwanda ubwo yageraga mu Rwanda

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwategetse urwego rw’ubushinjacyaha gukurikirana ibikorwa by’iyicarubozo bwana Jean Baptiste Mugimba avuga ko ari gukorerwa na gereza nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere. Ibyo byatumye Mugimba kuri uyu wa Kabiri yanga kuburana avuga ko gereza yasuzuguye ibyemezo by’urukiko bituma atabasha gutegura urubanza.

Iki cyemezo urukiko rw’ubujurire rwagifashe nyuma y’aho Jean Baptiste Mugimba avuze ko gereza nkuru ya Nyarugenge iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali I Mageragere imukorera iyicarubozo.

Umunyamkuru Eric Bagiruwubusa yateguye inkuru irambuye mushobora kumva hano hepfo:

Jean Baptiste Mugimba Arashinja Gereza ya Mageragere Kumwica Urubozo
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:04 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG