Uko wahagera

RDC: Inyeshyamba za CODECO Zishe Abaturage 10 muri Ituri


Abarwanyi b'umutwe wa CODECO
Abarwanyi b'umutwe wa CODECO

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, inyeshyamba za CODECO zishe abaturage 10 mu gitero zagabye mu ijoro ryakeye mu mudugudu wo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bw’igihugu. Byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’uw’umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri ako gace kuri uyu wa kabiri.

CODECO ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ibarirwa mu magana irwanira mu burasirazuba bwa Kongo aharangwa ubushyamirane bushingiye ku butaka n’icuranwa ry’umutungo kamere.

Mu minsi yashize, Umuryango w’Abibumbye washinje uyu mutwe kugaba ibitero ku borozi bo mu bwoko bw’Abahema, bishobora gufatwa nk’ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Umuyobozi w’umudugudu icyo gitero cyagabwemo, Jean Marie Mateso, na Jules Tsuba uyobora umuryango utegamiye kuri leta ukorera muri ako gace, batangaje ko mu gihe cya saa sita za nijoro, abantu bitwaje intwaro binjiye muri teritwari ya Djungu yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahema bakica abantu 10 bakomoka mu miryango ibiri.

Mateso yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko babishe babaciye imitwe nyuma bagasatura imirambo yabo. Yavuze ko abatuye muri ako gace bahiye ubwoba ko abo barwanyi bashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.

Uwo muyobozi yemeza ko ubwo bwicanyi bwabereye hafi cyane y’ikigo cy’ingabo za leta ya Kongo. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, imirambo y’abishwe yari ikiri aho babiciye.

Forum

XS
SM
MD
LG