Uko wahagera

Impunzi z'Abarundi Ziri muri Kongo Zirasaba Koroherezwa Gutahuka


Impunzi z’Abarundi bacumbikiwe mu nkambi z’agateganyo za Kamvimvira na Sange mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo barasaba HCR kuborohereza gutahuka vuba kugirango abana babo babashe kujya mw’ishuli ku gihe.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko hari abafite abana ba banyeshuri bamaze umwaka urenga batiga kubera ko nta mashuri aba mu nkambi z’agateganyo.

Bamwe birirwa basabiriza abagenzi bari mu modoka ziva Bujumbura zijya Bukavu, abandi bakajya mu mazu yafungurirwamo basabiriza ibiryo.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Uvira ivuga ko impamvu itajyanye izi mpunzi mu nkambi za Mulongwe ahari amashuri ari uko ikiyaga cya Tanganyika cyari cyuzuye gifunga umuhanda. Umva inkuru irambuye yateguwe n’umunyamakuru Vedaste Ngabo hano hepfo:

RDC: Ikibazo cy'Abana Batiga Kibangamiye Impunzi z'Abarundi
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:14 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG