Uko wahagera

Africa CDC Irasaba Ubufasha Bwo Guhangana n'Ubushita Bw'Inkende


Jean Kaseya, umuyobozi w'ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara mu muryango w’Africa yunze ubumwe, Africa CDC
Jean Kaseya, umuyobozi w'ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara mu muryango w’Africa yunze ubumwe, Africa CDC

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara mu muryango w’Africa yunze ubumwe, Africa CDC, yahamagariye ibihugu bikize kudatererana Afrika muri ibi bihe uyu mugabane uhanganye n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende.

Jean Kaseya uyobora icyo kigo yavuze ko amahanga akwiye kuba yarakuye isomo ku cyorezo cya Covid 19. Uyu muyobozi yavuze ko ikigo akuriye gikeneye miliyoni 600 z’amadolari yo guhangana n’icyo cyorezo mu bihugu 14.

Yagaragaje ko afite icyizere ko ayo mafranga azaboneka vuba. Yagize ati: “Ntwifuza kuzagaruka ejo tubibutsa ko mwongeye gutererana Africa, nk’uko byagenze kuri Covid 19.”

Mu kwezi gushize kwa Munani, ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari indwara ihangayikishije isi ku rwego mpuzamahanga kuva yadutse muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ikagera no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Kaseya yavuze ko igihe kigeze ngo amahanga ahurize hamwe mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende.

Ikigo gishinzwe ubuvuzi rusange muri Repubulika ya Demokrasi ya Kongo cyatangaje ko abantu barenga 22,000 banduye iyo ndwara. Imaze kandi guhitana 716.

Kongo imaze guhabwa doze 200,000 z’inkingo. Nyinshi zaturutse mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG