Uko wahagera

RDC: Inyeshyamba za ADF Zishe Abaturage 20 mu Ntara ya Ituri


Urusisiro rwasenywe n'inyeshyamba za ADF
Urusisiro rwasenywe n'inyeshyamba za ADF

Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi muri Uganda bishe abasivili 20 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Aya makuru yemejwe n’inzego zibanze zavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP.

Umuyobozi wa polisi muri ako gace wavuganye na AFP yavuze ko abo bishwe bari babanje gutwarwa bunyago mu gitero ADF yagabye ahitwa Babila Babombi kuwa kabiri.

Uyu yemeje ko mu bishwe harimo abagabo 16 n’abagore bane. Yavuze ko abandi bantu bane bashoboye gutoroka abo barwanyi ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro kuko bari batemaguwe.

ADF irwanya ubutegetsi muri Uganda imaze imyaka hafi 30 yarashinze ibirindiro byayo mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu 2019 uyu mutwe watangaje ku mugaragaro ko ukorana na Leta ya Kiyisilamu. Urashinjwa kandi gukora ubwicanyi muri Kongo no muri Uganda.

Hashize hafi imyaka itatu ingabo z’igihugu cya Uganda zifatanije n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, zitangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bigamije kurwanya no gusenya umutwe wa ADF

Forum

XS
SM
MD
LG