Uko wahagera

Leta ya Nijeriya Yahaye Imfashanyo Abaturage Bazahajwe n'Imyuzure


Abaturage bibasiwe n'imyuzure bava mu byabo
Abaturage bibasiwe n'imyuzure bava mu byabo

Muri Nijeriya, amagana y’abaturage bo muri Leta ya Borno bahawe imfashanyo n’iyi Leta nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yabibasiye.

Abantu 30 bapfuye baziye iyi myuzure abandi ibihumbi 400 bavanwa mu byabo.

Uretse imfashanyo aba bahawe, abandi bagaragara nk’abakeneye gukiza amagara yabo biriwe batwarwa n’amakamyo ya gisirikare abavana muri aka gace ko mu murwa mukuru Maiduguru, muri Leta ya Borno bajyanwa ahatekanye.

Guverineri w’iyi Leta Babagana Umara Zulum yaherekeje imodoka zarimo zitanga imfashanyo.

Ejo kuwa gatatu abayobozi bavuze ko uyu mujyi uri muyagizweho ingaruka zikomeye n’iyi myuzure.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibiza Ezekiel Manzo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko umunsi umwe nyuma y’uko abantu bapfuye bazira imyuzure, amazi menshi yavuye mu rugomero rwasenyutse yatwaye amazu abarirwa mu bihumbi ari mu murwa mukuru wa Leta ya Borno.

Ibi kandi byashimangiwe na Zubaida Umar, nawe ukora muri iki kigo wavuze ko imyuzure yatwaye hafi 40 ku ijana by’umujyi wose.

Uyu yakomeje avuga ko imibare bafite yerekana ko abantu barenga gato ku bihumbi 400 bavanywe mu byabo. Yongeyeho ko Leta itewe ubwoba n’uko uyu mubare ushobora kwiyongera. Ni mu gihe abagera kuri 30 bo bapfuye.

Forum

XS
SM
MD
LG