Uko wahagera

Ukraine: Ibisasu by'Uburusiya Byahitanye Abaturage Batatu


Abayobozi bo muri Ukraine bavuze ko ibisasu Uburusiya bwarashe kuri uyu wa kane, byahitanye abanya-Ukraine batatu bakoreraga komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge kandi ko byakomerekeje abandi bantu babiri mu mudugudu uri mu karere ka Donetsk.

Perezida Volodymyr Zelenskiy ku rubuga rwa X, yagize ati: “Ikindi cyaha cyo mu ntambara cy’Uburusiya. Uyu munsi uwavogereye, yagabye igitero ku modoka za komite mpuzamahanga y’umuryango w’ubutabazi, Croix Rouge i Donetsk”.

Umudugudu wa Viroliubivka waje kuraswaho, nk'uko guverineri Vadym Filashkin yabitangaje mu butumwa kuri Telegramu, avuga ko hari abantu bapfuye.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru byatangaje kuri Telegramu ko abakozi ba Croix Rouge, bari bashyiriye abaturage, ibyo gucanisha bizafasha mu shyushya amazu mbere y’ibihe by’ubukonje. Ibyo biro byavuze ko barimo gupakurura imfashanyo ubwo icyo gitero cyabaga.

Abashinjacyaha bongeyeho ko abakozi babiri bari mu bitaro, umwe akaba yari ameze nabi cyane.

Akarere Donetsk, ingabo z’Uburusiya zigaruririye igice, gahora karaswaho n’Uburusiya.

Moscou ihakana kwibasira abasivili cyangwa ibikorwa remezo bya gisivili mu ivogera ryayo ku gihugu cya Ukraine, n’ubwo abantu ibihumbi n'ibihumbi baguye mu bitero byayo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG