Uko wahagera

Perezida wa Gineya Bisawu Yatangaje ko Ataziyamamariza Manda ya Kabiri  


Perezida Umaro Cissoko Embalo arahirira kuyobora igihugu taliki 27 z'ukwa kabiri 2020.
Perezida Umaro Cissoko Embalo arahirira kuyobora igihugu taliki 27 z'ukwa kabiri 2020.

Perezida wa Gineya Bisawu, Umaro Cissoko Embalo, yatangaje ko ataziyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu kwezi kwa 12.

Embalo w'imyaka 51 y’amavuko yatowe mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2020 kugirango asimbure perezida wari ucyuye igihe, Jose Mario Vaz. Embalo yatsinze Domingos Simoes Pereira na 54% by’amajwi kandi yari yemerewe indi manda.

Itangazo rye ritunguranye, rishobora guteza icyuho mu butegetsi no kongera ibibazo by’umutekano muke mu gihugu, gituwe na miliyoni zigera muri ebyiri kandi gikunze kubamo kudeta.

Nyuma y’inama ya komisiyo y’abaminisitiri mw’ijoro ryakeye, Embalo yavuze ko umugore we yamwumvishije ko atagomba kwongera kwiyamamaza.

Yavuze ko uzamusimbura atazaba Pereira cyangwa abandi banyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi, Braima Camara na Nuno Gomes Na Bian. Cyakora nta bisobanuro yatanze cyangwa ngo avuge amazina y’uzamusimbura.

Embalo, wahoze ari umujenerali, akabaye minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Vaz, yarazwe ibibazo bya politiki bimaze igihe mu gihugu, aho guhirika ubutegetsi n’imidugararo byakunze kugaragara kuva gihawe ubwigenge na Porutugali mu 1974.

Nk’uko Embalo yabyivugiye, hari abagerageje incuro ebyiri ku muhirika ku butegetsi. Ubuheruka hari mu kwezi kwa 12 mu 2023.

Muri gahunda ya politiki iriho ubu, ishyaka rifite ubwiganze cyangwa urugaga rw’amashyaka, rushyiraho guverinema. Ariko perezida afite ububasha bwo kuyisesa ku mpamvu zimwe na zimwe. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG