Uko wahagera

Afuganistani na Turkmenistani Byatangiye Kubaka Umuyoboro Utwara Peteroli


Afuganistani na Turkmenistani byasubukuye imirimo yo kubaka umuyoboro utwara peteroli wari umaze igihe kinini waradindiye. Uyu muyoboro uzanyura mu bihugu byombi unyure no muri Pakistani n’Ubuhinde.

Biteganijwe ko uzatwara miliyari 10 z’amadolari kugirango wuzure ukazajya unyuzwamo metero kibe za peteroli zigera kuri miliyari 33 buri mwaka. Uzaba ureshya na kilometro 1800.

Ministri w’Intebe Mohammad Hassan Akhund uyoboye leta y’Abatalibani muri Afuganistani yagiye ku mupaka w’icyo gihugu na Turkmenistani kwifatanya n’abategetsi b’icyo gihugu gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’uwo muyoboro uzahuza umujyi wa Serhetabat muri Turkmenistan n’uwa Herat bu burengerazuba bw’Afuganistani.

Muri Afuganistani ubutegetsi bwatanze ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza itangira ry’iki gikorwa cyari cyarasinyiwe gutangira mu myaka ya za 1990.

Abategetsi b’ibihugu byombi baravuga ko Pakistani n’Ubuhinde buri kimwe kizagura peteroli ingana na 42% bya peteroli izanyura muri uwo muyoboro hanyuma Afuganistani ikakira izasaguka. Buri mwaka kandi Afuganistani izajya ibona miliyoni 500 z’amadolari aturuka ku misoro.

Forum

XS
SM
MD
LG