Uko wahagera

Umuhungu wa Prezida Biden Yemeye Icaha co Kudatanga Imisoro


Hunter Biden
Hunter Biden

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Hunter Biden, umuhungu w’umukuru w’igihugu, ejo ku wa kane yemeye mu rukiko icyaha cyo kudatanga imisoro. Avuga ko yabikoze byo kwanga kongera gusebya umuryango we kubera ibyari kuvugirwa mu rubanza.

Urubanza rwabereye mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu mujyi wa Los Angeles, muri leta ya California. Umushinjacyaha yaregaga Hunter Biden kutishyura leta amadolari miliyoni 1.4 ku nyungu z’ibikorwa bye n’ibigo by’ubucuruzi byo mu mahanga. Abarepubulikani barwanya ubutegetsi bwa se, Perezida Joe Biden, babigize intwaro ikomeye yo kurega umuryango wabo ngo wamunzwe na ruswa.

Nyuma y’urubanza, hanze y’urukiko, avoka wa Hunter Biden, Abbe Lowell, yasomeye abanyamakuru itangazo rye, agira ati:" Hunter yafashe icyemezo cyo kwemera icyaha kubera ko adashaka gukomeretsa kandi atari ngombwa, no gusebya, abo akunda. Yashyize imbere ya byose umuryango we. Ni ikimenyetso cy’ubutwari n’urukundo.”

Mu kwezi kwa gatandatu gushize, Hunter Biden, w’imyaka 54 y’amavuko, yari mu rundi rubanza rutandukanye, rwo, ku birego byo gutunga imbunda atabifitiye uruhushya. Rwateye abe igisebo kubera amakuru menshi yaruvugiwemo ku bibazo bikomeye yigeze kugira cyera by’uko yari imbata y’ikiyobyabwenge cyitwa “cocaine.” Urwo rubanza yararutsinzwe, arajurira. Ntirurarangira.

Naho muri uru rubanza rw’imisoro atishyuye, umucamanza yabwiye Hunter Biden ko azamumenyesha igihano cye kw’itariki ya 16 y’ukwa 12 gutaha. Yamusobanuriye ko ashobora gukatirwa gufungwa kugera ku myaka 17, n’ihazabu ishobora kugera ku madolari 450,000. (VOA, AP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG