Ingabo za Isiraheli ejo ku wa mbere zari zimaze kwica Abanyapalestina batari munsi ya 48 mu masaha 24 mu ntara ya Gaza, mu gihe zikomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas, nk'uko abayobozi muri Palestina babitangaje.
Ni mu gihe abaganga bakomeje guha urukingo rw’indwara y’imbasa, abana bato muri ako karere. Uru rukingo kuri uyu wa mbere rwari rugeze ku munsi warwo wa kabiri.
Abategetsi b’Abanyepalestina n’aba ONU, bavuze ko abana babarirwa mu 87.000 bakingiwe mu bice byo hagati mu ntara ya Gaza ku cyumweru, umunsi ibikorwa by’ikingira byatangiriyeho.
Hamas na Isiraheli bemeye guhagarika imirwano by’igihe gito kugirango, abana bagera mu 640.000 bazabashe gukingirwa. Nta kurenga ku masezerano y’agahenge byagaragaye hafi ahabera ibyo bikorwa.
Abategetsi muri Palestina, ejo ku wa mbere bavuze ko abanyepalestina barindwi bahitanywe n’ibitero by’indege bya Isiraheli ku mujyi wa Gaza, mu gihe ibindi bitero bibiri by’indege i Bureij na Nuseirat, ahari inkambi z’impunzi, byahitanye abandi batandatu.
Ntacyo igisirikare cya Isiraheli cyahise kibivugaho ubwo cyari kibisabwe. (Reuters)
Forum