Kuri uyu wa mbere tariki 2 ukwezi kwa 9 leta ya Kongo yashyinguye imibiri 200 y’impunzi zapfuye zizize intambara mu burasirazuba bw’igihugu. Aba bahitanywe n’inzara, amasasu, imyuzure n’ibindi bitandukanye bapfuye kuva mu kwezi kwa gatandatu kugezi mu kwa munani uyu mwaka.
Kuri sitade de l’Unite mu mujyi wa Goma mu burasirrazuba bwa RDC ni ho habereye uyu muhango wari uyobowe na ministri ushinzwe uburenganzira bwa muntu no kugoboka abari mu kaga.
Imibiri y’impunzi 200 yashyinguwe kw’irimbi risanzwe rishyingurwamo abahitanywe cyangwa abakozweho n’ibikorwa ndetse n’ingaruka z’intambara mu burasirazuba bwa RDC leta yise GENOCOST cyangwa se genocide congolaise. Ni irimbi ribarizwa mu teritware ya Nyiragongo.
Aba bantu 200 batakaje ubuzima mu mezi atandukanye kuva mu kwa gatandatu aho kugeza ku itariki 28 ukwezi kwa Munani uyu mwaka. Ubuyobozi bwatangaje ko abenshi muri aba 200 bahitanywe n’inzara abandi bicwa kubera indwara ziterwa n’isuku nkeya, abandi bahitanywa n’amasasu mu nkambi z’impunzi cyane ko hasigaye habarizwa umutekano muke.
Agifata ijambo mu gutangiza uyu muhango, Generali Peter Cirimwami, guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru yumvikanishije uburyo abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu bakeneye umutekano usesuye. Uyu muyobozi yongeye guhamagarira abaturage gufatanya n’inzego za leta mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irwanya leta byose mu rwego rwo gufasha ubuyobozi kugarura amahoro n’umutekano birambye.
Guverineri kandi yakomeje yihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu nzira zitandukanye cyane abari mu nkambi z’impunzi. Ni umuhango kandi wari witabiriwe n’abaturage benshi bo mu mujyi wa Goma biganjemo n’impunzi zari ziturutse mu nkambi zitandukanye zo muri Goma na teritware ya nyiragongo, aho bamwe muri bo bari baje gusezera ku mibiri y’ababo baguye mu nkambi z’impunzi.
Mu gahinda kenshi, abagize imiryango y’abatakaje ubuzima bwabo bakaba banashyinguwe uyu munsi bagaragaje intima baterwa no kubura ababo mu bihe nk’ibi by’ubuhunzi.
Abayobozi b’inkambi z’impunzi batandukanye bumvikanishije ko uyu mubare w’abantu 200 utera ubwoba abasigaye baba mu nkambi. Aba bakomeje gutinya umuteknao muke n’ibindi biza bihitana ubuzima bw’impunzi.
Aba bantu 200 baje biyongera ku bandi 35 bahyinguwe mu irimbi rya Genocost i Kibati ku itariki ya 15 bari bariciwe mu nkambi ya Lushagala na Mugunga mu mujyi wa Goma aho abo nbao bari bahitanywe n’ibisasu byatewe biturutse mu teritware ya Masisi ahaberaga imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.
Ku itariki zibiri ukwezi kwa munani nabwo abandi bantu 24 yashyinguwe muri iryo rimbi ubwo Kongo yizihizaga ku nshuro yayo ya kabiri ubwicanyi bukorerwa abasivile muri Kongo kuva mu myaka ya za 90 aho inyeshyamba zatangiye gutana mu mitwe na FARDC kugeza ubu.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.