Uko wahagera

RDC: ONU Iravuga ko Impunzi n'Abakuwe mu Byabo Bibasiwe n'Ubushita bw'Inkende


Muganga Robert Musole, uyubiora ibitaro bya Kavumu mu burasirazuba bwa kongo asura abarwaye ubushita bw'inkende
Muganga Robert Musole, uyubiora ibitaro bya Kavumu mu burasirazuba bwa kongo asura abarwaye ubushita bw'inkende

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko impunzi n’abakuwe mu byabo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo no mu bindi bihugu by’Afurika byagezwemo n’indwara y’ubushita bw’inkende bibasiwe cyane n’uburwayi n’impfu kubera imibereho mibi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riravuga ko mu mpunzi zahungiye mu ntara ya Kivu y’Epfo harimo abagera kuri 42 bakekwa kuba barwaye ubushita bw’inkende. Hari abandi muri izi mpunzi bari mu Rwanda na Kongo bimaze kwemezwa ko banduye ubwoko bushya bw’ubushita bw’inkende buterwa na virusi ya clade 1b.

Muganga Allen Maina ushinzwe imibereho myiza mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) yavuze ko abakekwaho ubwandu benshi biganje mu gace k’intara ziberamo imirwano ahari abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni 7.3. Yavuze ko umuryango mpuzamahanga uramutse ntacyo ukoze ngo urwanye iki cyorezo, gishobora guca ibintu muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo n’ibindi bihugu iyi ndwara yagezemo.

Hashize ibyumweru bibiri OMS itangaje ko ubushita bw’inkende ari indwara ihangayikishije isi ku rwego mpuzamahanga kuva yadutse muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ikagera no mu bindi bihugu 11 byo muri Afurika. (VOA News)


Forum

XS
SM
MD
LG