Ministeri y’ubuzima ya Esipanye yatangaje ko izaha Afurika imfashanyo y’inkingo 500 000 zo gukingira ubushita bw’inkende. Izo, zingana na 20 ku ijana by’izo ifite mu bubiko bwayo.
Esipanye kandi yasabye ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko na byo byabigenza uko, bigatanga imfashanyo ku bihugu by’Afurika byagezwemo n’icyo kibazo.
Esipanye ivuga ko bidasobanutse kuba hari ibihugu bizigamye izo nkingo nta kibazo cy’indwara bifite mu gihe ibindi byayogojwe n’icyo cyorezo kandi ntacyo bifite cyo kubitabara.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari icyorezo cyugarije isi kandi hakenewe uburyo bwihutirwa bwo kukirwanya. Ni nyuma y’uko iyi ndwara yadutse muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ikwira mu bihugu bituranye.
Ubwoko bushya bwa virusi yitwa clade lb bwateye impungenge ko iyi ndwara ishobora gukwirakwira kurusha. (Reuters)
Forum