Uko wahagera

Uruhare rw'Abanyamerika Bakomoka muri Aziya mu Matora Rungana Iki?


Mu rwego rw’inkuru zihariye ku matora y’uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, tugiye kurebera hamwe uruhare rw’abakomoka muri Aziya

Amabarura y’abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika yerekana ko abakomoka muri Aziya ari bo biyongera vuba kurusha andi moko. N’abatora babaturukamo ni ko bimeze. Byagaragaye cyane cyane mu matora abiri ya nyuma aherutse, mu 2016 no mu 2020.

Mu matora y’inteko ishinga amategeko yo mu 2022, leta ya California (iri mu burengerazuba bw’igihugu) yari kw’isonga mu zifite abaturage benshi bava muri Aziya bageze mu kigero cyo gutora. Ikurikirwa na leta za New York (mu burasirazuba) na Texas (mu majyepfo).

Muri rusange muri uyu mwaka mu gihugu cyose, Abanyamerika bafite imizi muri Aziya bageze mu kigero cyo gutora bagera kuri miliyoni 15. Ijwi ry’Amerika yasanze mu mujyi wa Houston (muri Texas) umwe muri bo, umutegarugoli JJ Clemence ukomoka mu Bushinwa ati:

“Numva ko nta shyaka, iryo ari ryo ryose, rishobora kwirengagiza Abanyamerika baturuka muri Aziya.”

Nyamara rero, 42% batangaza ko nta shyaka ryigeze ribegera muri ibi bihe byo kwiyamamariza amatora yo mu kwa 11 gutaha. Kuri Daniel Wong, nawe ukomoka mu Bushinwa, ntibazi ibipfa n’ibikira. Yigeze gutorwa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze. Ijwi ry’Amerika nawe ryamusanze I Houston, muri Texas. Yagize ati: I’m

“Ntabwo tuzi kwishyira hamwe. Ntidusobanukiwe uko politiki ikora muri iki gihugu. Abakomoka muri Aziya ntibamenyereye gutanga impano mu mashyaka. Ntibumva uko bikora.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko, ibipimo by’ibarurishamibare byo muri uyu mwaka byerekana ko abenshi muri aba baturage bavuga ko ari abayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate. 22% bo bemeza ko ari abo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani. Naho 31% bo bagasobanura ko nta shyaka na rimwe barimo cyangwa babogamiyeho. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG