Uko wahagera

Rwanda: Abahinzi Mu Karere Ka Kamonyi Barashinja Rwiyemezamirimo Kubambura


Umuhinzikazi wo mu karere ka Kamonyi
Umuhinzikazi wo mu karere ka Kamonyi

Mu Rwanda, abahinzi bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi bararira ayo kwarika kubera rwiyemezamirimo watwaye umusaruro w’ibigori byabo ntabishyure.

Baravuga ko bamaze amezi agera muri atandatu bategereje amafaranga ariko amaso yaheze mu kirere. Ubuyobozi bw’ako Karere bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu minsi ya vuba baraba babonye amafaranga yabo.

Isura aka gace, Ijwi ry'Amerika ryahasanze Madamu Claudette Mukamana w’imyaka 55 ni umubyeyi w’aba bane. Akora umwuga w’ubuhinzi.

Avuga ko we na bagenzi be bahuriye muri Koperative Ubumwe Bugamije Iterambere batanze umusaruro kuri Rwiyemezamirimo uzwi nka Rumbuka, aho kubishyura amafaranga, amaso yaheze mu kirere.

Kompanyi ya Rumbuka isanzwe ifata umusaruro w’abahinzi ikajya kuwutubura ibahaye amafaranga. Iyo ibahaye ifumbire muri gahunda ya “Nkunganire Muhinzi”, igice kimwe bacyishyurirwa na leta. Kuva yatwara umusaruro w’aya makoperative hashize amezi atandatu batarabona amafaranga.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:47 0:00

Abakuriye za Koperative z’abahinzi na bo bemeza ko ikibazo kibabereye ingume. Bwana Claude Nshimiyimana akuriye Koperative Ubumwe Bugamije Iterambere igizwe n’abanyamuryango barenga 780, mu gishanga cya Bishenyi.

Avuga ko bahaye Rumbuka toni 408 z’ibigori zifite agaciro ka miliyoni zisaga 250 z’amafaranga. Akavuga ko bari mu ruhuri rw’ ibibazo batagizemo uruhare.

Pierre Damien Nsabimana na we ni perezida wa Koperative COWALIFIKA, yo mu murenge wa Mugina, ifite abanyamuryango barenga 590 . Avuga ko Rumbuka ibarimo umwenda wa miliyoni zisaga 160 z’amanyarwanda. Na we yumva yabarirwa mu mbabare.

Baremerewe n'Inguzanyo Za Banki

Abahinzi bavuga ko mbere yo kwerekeza mu mirima babanzaga gufata inguzanyo mu mabanki. Abakuriye amakoperative bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko amabanki yatangiye kubabarira inyungu z’ubukererwe. Abakuriye amakoperative bagasanga byagombye kuzajya ku mutwe w’umushoramari.

Ijwi ry'Amerika ntiryabashije kubona Kompanyi ya Rumbuka ngo tumenye impamvu batishyuye abaturage. Inshuro zose twahamagaye Bwana Faterne Kamali uyikuriye ntiyatwitabye.

Gusa, Bwana Uziel Niyongira, meya wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu w’akarere ka Kamonyi yemeje ko mu gihe kitarenze icyumweru abaturage bazaba batangiye kwishyurwa.

Uretse kuba Ijwi ry’Amerika yarabashije kuvugana n’amakoperative abiri, biravugwa ko Rumbuka ifitiye umwenda amakoperative agera muri atandatu muri Kamonyi.

Ubuyobozi bwa Kamonyi bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko Rumbuka igomba kwishyura miliyoni zisaga 858 z’amafaranga.

Akarere na ko kagomba kuyishyura agera muri miliyoni 100. Kakemeza ko ari make cyane kagiye kuyashaka vuba kandi ko atabera Rumbuka urwitwazo rwo kutishyura abaturage.

Forum

XS
SM
MD
LG