Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inama rukokoma, y’ishyaka ry’Abademokarate yatangiye imilimo yayo muri iri joro mu mujyi wa gatatu mu bunini mu gihugu, Chicago, muri leta ya Illinois.
Ikoraniro ryafunguwe n’umuyobozi wa Komite yateguye iyi nama, umutegarugoli Minyon Moore. Hakurikiyeho umuyobozi wa Komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’igihugu, Jaime Harrison.
Uyu yabwiye imbaga ko ishyaka ry’Abademokarate ryanditse amateka kuko bombi, Minyon Moore nawe Jaime Harrison, ari Abirabura, kimwe na kandida wa kabiri mu mateka w’umutegarugoli wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye, iry’Abademokarate, ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Visi Perezida wa Repubulika, Kamala Harris.
Izindi ntumwa benshi nabo bagiye basimburanwa, bigera kuri Jill Biden, umutegarugoli wa Perezida Joe Biden no kuri Hillary Clinton, wabaye kandida wa mbere na mbere mu mateka w’umutegarugoli wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye, iry’Abademokarate w’ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu 2016, ariko ntiyatorwa.
Yashimiye cyane Perezida Biden n’urukundo rutagereranywa afitiye igihugu. Yibukije inzira ikomeye abagore banyuzemo kugirango babone uburenganzira bwo gutora, kugera aho abereye kandida mu 2016. Ati: “None turimo turandika andi mateka mashya.”
Hillary yakomeje agira ati "Ejo hazaza ngaha turahageze. Nakwifuje ko mama wanjye na mama wa Kamala baba batureba ubu. Amateka yanjye n’amateka y’igihugu cyacu atwereka ko kujya imbere birashoboka ariko ntibyikora. Tugomba kubiharanira. Kandi tudacika intege na gato. Kamala afite ubushishozi n’ubunararibonye bwo kutuyobora mu nzira itujyana imbere.”
Ijambo bari bategereje cyane ni irya Perezida Joe Biden, ari naryo ryashoje ijoro rya mbere rya Convention.
Yinjiye, imbaga yahagurukiye icyarimwe, bazamura ibyapa byanditseho kandi basakabaka ngo “We love you Joe.” “Turagukunda Joe.” Byamaze nk’iminota itanu yose.
Nawe yabashubije, bagisakabaka umwanya munini, ati: “Nanjye ndabakunda. Amerika ndabakunda.” Arongera, ati: “Mwiteguye gutora Kamala Harris na Tim Walz?” Barikiriza cyane ngo “Yego.” Inshuro nyinshi bamucaga mw’ijambo basubiramo ngo “We love Joe.”
Biden yababwiye, ko demokarasi igomba gukomeza gutsinda. Ko nta mwanya urwango, urugomo, amacakubiri bifite mu gihugu.
Yavuze muri make ibyo we na Visi-Perezida we Kamala Harris bagezeho muri manda ye, birimo kuvugurura ibikorwa-remezo, guha akazi abantu barenga miliyoni 16 b’abashomeri, guha ubwishingizi mu buvuzi ku bandi amamiliyoni ku buryo bwari butarabaho kugeza ubu, gushyiraho imishinga y’akataraboneka mu mateka y’isi mu rwego rwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere n’umwuka, kugabanya ubwicanyi mu gihugu, gufasha Ukraine kwirwanaho no kongera kubaka umuryango wa gisirikare wa OTAN.”
Biden Yibasiye Trump
Perezida Biden yashenye kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani Donald Trump, avuga ko “abeshya nk’uko ahumeka, akizeza abantu ibitangaza ariko ntagire icyo akora, nk’uko yabyerekanye muri manda ye ya mbere."
Biden yavuze ko Trump ari inshuti y’abategekesha igitugu kw’isi nka Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, kandi ntiyubahe ingabo z’igihugu yahoze abereye umugaba w’ikirenga.
Yababwiye ko akunda akazi ke, gashigaje amezi atatu, ariko ko akunda igihugu cye kurushya byose. Yavuze ko asigiye inkoni abakiri bato, abinyujije kuri Kamala Harris. Yahamagariye Abademokarate bose kumujya inyuma, we na kandida visi-perezida we Tim Walz, kugirango bazatsinde Trump.
Yavuze ko “bazarengera demokarasi, uburenganzira bwa rubanda, n’uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda ku bushake bwabo igihe ari ngobwa.”
Kuri we, Kamala Harris azabera ikitegererezo abakiri bato naramuka abaye perezida wa Repubulika.
Perezida Biden yavuganye ijambo rye n’ingufu nyinshi kure cyane bitandukanye n’ikiganiro-mpaka yagiranye na Trump cyamuviriyemo gusezera mu matora.
Mu bandi b’ibikomerezwa by’ishyaka bateganyijwe kuvuga ijambo muri iyi minsi ine ya Convention harimo Barack Obama, wabaye umukuru w’igihugu wa 44 manda ebyiri, umufasha we Michelle Obama, na Bill Clinton, wabaye perezida wa Repubulika wa 42 kuva mu 1993 kugera mu 2001.
Guverineri wa leta ya Minnesota Tim Walz, kandida visi-perezida wa Kamala Harris, azabyemera imbere y’intumwa ku mugaragaro ku wa gatatu. Convention izasoza imilimo yayo ku wa kane nijoro, ipfundikirwe na disikuru ya Kamala Harris uzemera ku mugaragaro guhagararira ishyaka mu matora azaba kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.
Forum