Uko wahagera

Mpox Yagizwe Icyorezo Gihangayikishije Isi Yose


Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus

Ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’imyaka ibiri, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubushita buturuka ku nkende ari icyorezo gihangayikishije isi yose.

Ni nyuma y’uko icyo cyorezo cyagaragaye bwa mbere muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo gitangiye gukwira hirya no hino mu bihugu bituranye.

Inama y’ikitaraganya yateranye kuwa gatatu w’iki cyumweru ihujwe no kuganira n’umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku byerekeye niba iyi ndwara ishobora gufatwa nk’ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga.

Indwara OMS yemeje nk’iziri kuri uru rwego rwa mbere zifatwa nk’izigomba kwitabwaho bwa mbere mu byerekeye ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, inkunga y’amafaranga abigenewe, ndetse n’ingamba zihamye zerekeye kuvura no kurinda ikwirakwira ryazo.

Forum

XS
SM
MD
LG