Visi Prezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Kamala Harris, akaba n'umukandida w'ishyaka ry'abademokarate, kuri uyu wa kabiri ni bwo byitezwe ko atangaza uzamubera visi prezida naramuka atsinze amatora yo mu kwezi kwa 11.
Ni amatora azaba ahanganyemo na Donald Trump wabaye prezida w'Amerika.
Ibi arabitangaza mbere yuko yerekeza mu mujyi wa Philadelphia mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Aho, ni naho azakwerekana ku mugaragaro uwo yifuza kuzamubera visi prezida.
Nyuma, bazanakomezanya mu zindi leta zifatwa nk'izingenzi kugirango umukandida atsinde amatora y'umukuru w'igihugu. Izo zirimo Wisconsin, Michigan, Arizona na Nevada.
Mu bavugwa cyane ko ashobora guhitamo, harimo Guverineri Josh Shapiro wa leta ya Pennsylvania, Guveriner Tim Walz wa leta ya Minnesota, Andy Beshear wa Leta ya Kentucky, Senateri Mark Kelly na ministiri wa Pete Buttigieg.
Ku ruhande rw'Abarepubulikani, Trump we yamaze guhitamo Senateri JD Vance.
Forum