Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda byumvikanye ku ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa Kongo guhera tariki ya kane y’ukwezi gutaha kwa munani. Abaturage bo mu burasirazuba bwa Kongo bavuga ko ayo masezerano ntacyo ageza ku baturage.
Ayo makuru yatangajwe bwa mbere n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Angola kuri uyu wa kabiri nyuma y’inama hagati ya baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, Thérèse Kayikwamba Wagner wa Kongo na Olivier-Nduhungirehe w’u Rwanda n’umuhuza, Prezida wa Angola, Joao Lourenco.
Nyuma y’ibyo biganiro, abo bayobozi bombi bemeje ko impande zihanganye ari zo ingabo za Leta n’umutwe wa M23 zigomba guhagarika imirwano mu rwego rwo gushyigikira imigambi yo guharanira amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibiro bya ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo byemeza ko icyo gihugu kiyemeje gushyira mu bikorwa umugambi wo gusenya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu harimo n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mugenzi we w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe we yanditse ku rubuga X, ko ashima mugenzi we n’abahuza ku bw’ibiganiro yavuze ko byabaye mu kuri n’ubwubahane anashima imyanzuro bafashe.
Abanyekongo bo bavuga ko kuba letaya Kongo yagiranye amasezerano n’u Rwanda bisobanura ko n’ubundi leta yiteguye kugirana ibiganiro na M23 igihe icyo ari cyo cyose ibishakiye. Kuri bo ntabwo inzira y’ibiganiro ishobora kugira inyungu izo arizo zose kuri rubanda rugufi.
Abanyapolike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Prezida Felix Tshisekedi bo bavuga ko bi ibi bigaragaza uburyo perezida adafite ingufu zo guhangana na M23 ahubwo ko yagakwiye kwitabaza amahanga agatsinda M23 atanyuze mu biganiro.
Ku ruhande rwa M23 bo bavuga ko biteguye ibiganiro igihe cyose leta ya Kinshasa yabishakira. Ni ko Liyetena Kolonel Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23 yabibwiye Ijwi ry’Amerika.
Depite Bwanapuwa Mumbere Erick watowe n’abaturage bo mu mujyi wa Goma we avuga ko kuba intambara idashira ari ukubera ubuyobozi budafata ingamba zikwiye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi yaba iyo hagati mu gihugu cyangwa imbere.
Kuri we umuti wo kurangiza ibibazo muri Kongo ni ugushyira imbaraga mu ntambara naho ibiganiro abona nta muti bishobora gutanga.
Ubwo perezida Antoine Felix Tshiseked yiyamamarizaga kuyobora Kongo yumvikanishije ko adashobora na rimwe kugirana ibiganiro ibyo ari byose na M23 cyangwa n’abayifasha cyane ko yari amaze kwita M23 umutwe w’iterabwoba.
Umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi tugize intara ya Kivu ya ruguru.
Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.
Forum