Ubutegetsi bw’Abatalibani bwihakanye ambasade z’Afuganistani zose zo mu bihugu byo hanze zifitanye isano n’ubutegetsi bwahozeho bushyigikiwe n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika.
Abatalibani bavuze ko batazaha agaciro pasiporo, visa cyangwa izindi mpapuro zifitanye isano n’ubutegetsi bwahozeho. Ni intambwe igamije kwigarurira ubuyobozi bwa za Ambasade z’icyo gihugu mu mahanga.
Abanyafuganistani bari mu mahanga bavuga ko ibyo Abatalibani bakoze bidakwiriye kandi birimo akarengane.
Ministeri y’Ububanyi n’amahanga muri Afuganistani yatangaje ko itacyemera impapuro zatanzwe na za ambasade zo mu bihugu by’Ubwongereza, Suwede, Ububiligi, Ubudage, Ubusuwisi, Otriche, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubugiriki, Polonye, Ositiraliya, Kanada na Noruveje.
Iyo ministeri yatangaje ko abari muri ibyo bihugu bakwiriye kwegera za ambasade ziyoborwa na Emira ya Kiyisilamu ya Afuganistani iyoborwa n’Abatalibani.
Forum