Uko wahagera

I Kigali mu Rwanda Hatangijwe Ikigo Kigamije Kwigisha Amahoro


Ahabereye ibirori vyo gutangiza ikigo kigamije kwigisha amahoro
Ahabereye ibirori vyo gutangiza ikigo kigamije kwigisha amahoro

I Kigali mu Rwanda hatangijwe ikigo kigamije kwigisha amahoro, kikaba cyatangirijwe mu nama mpuzamahanga yateguwe n’umuryango w’abongereza ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust .

Iyi nama yavugiwemo iby’itangizwa ry’ikigo kizajya kigisha Amahoro, kizajya gitangirwamo ibiganiro bizajya byigishirizwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Uretse abashakashatsi bo mu Rwanda no mu mahanga, iyi nama yatumiwemo kandi bamwe mu bayobozi b’iki gihe n’ababaye abayobozi kw’isi batandukanye. Abo barimo uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Bill Clinton.

Uwabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarashobotse mu Rwanda, ari ugutsindwa gukomeye k’Umuryango Mpuzamahanga utarakoze ibishoboka byose kugira ngo uyikumire.

Bill Clinton ni we wayoboraga Amerika muri 1994. Bill Clinton yasangije abari mu nama ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka ndengakamere, ubu igihugu cyateye imbere mu kubanisha abagituye.

Mutanguha Fredy, uyobora AEGIS TRUST yasobanuye ko iki kigo kizaba ari kinini ugereranyije n’urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, bityo ko kizabasha kwakira benshi bakigana.

Iki kigo kizatangira kubakwa muri 2026 kikazamara imyaka 3 cyubakwa, kikazuzura gitwaye miliyoni 40 z’amadorali harimo ayo kubaka ndetse nayo gukoresha mu gihe cy’imyaka 5.

Iki kigo cyizubakwa mu Bugesera, abayobozi ba AEGIS Trust bagaragaza ko bahahisemo nk’ahantu habereye Jenoside kuva kera kandi hakaba harateye imbere mu bikorwa byo kubanisha abagize uruhare muri Jeniside n’abayirokotse.

Aba bayobozi bavuga ko kuba iki kigo cyegerejwe ikibuga cy’indege Mpuzamahanga kirimo kubakwa mu Bugesera, bizafasha abanyamahanga bazajya bagisura. Yagize ati: " Uyu munsi nifatanyije namwe mu guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushimira abafashe icyemezo bakagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.”

Bill Clinton yahoze ari prezida wa Amerika yavuze ko atewe ishema no kuba yarakoranye n’u Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z’ubuzima n’ubuhinzi, akibonera uburyo Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma ibibatandukanya, bagahitamo gushyira hamwe mu kubaka iterambere rigera kuri bose. Ati “Ibi byaturutse mu gufata icyemezo cyiza cyo kudaheranwa n’amateka, ahubwo akigirwaho.” Yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi rutandukanye n’urwo mu myaka 30 ishize, ku buryo abarusura babona itandukaniro.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

I Kigali mu Rwanda Hatangijwe Ikigo Kigamije Kwigisha Amahoro
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:15 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG