Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Indongozi Zitandukanye za M23


Bamwe mu barwanyi ba M23
Bamwe mu barwanyi ba M23

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abayobozi batandukanye b’umutwe wa M23 uyobowe na bwana Corneille Nangaa ndetse n’abafatanyabikorwa bafatanyije M23, muri kivu ya ruguru na Makanika, muri Kivu y’epfo.

Ibyo bihano byiganjemo gufatira imitungo y’abayobozi b’iyi mitwe ibarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi. Abafatiwe ibihano ni bwana Corneille Nanga umuyobozi wa AFC/M23, wahagurukiye guhirika ubutegetsi bwa perezida Antoine Felix Tshisekedi nyuma y’amatora yo muri 2023.

Uyu kandi yahoze ari umuyobozi w’akanama gashinzwe amatora muri Kongo CENI k’ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Ashinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu kutabaho kw’amatora muri Kongo yari ateganyijwe mu mwaka wa 2016, ariko akaza kuba muri 2018.

Undi Amerika yafatiye ibihano ni bwana Bertrand Bisimwa umuyobozi w’umutwe wa M23, na Charles Sematama, umuyobozi w’umutwe wa gisirikare Twirwaneho ukorera muri Kivu y’efpfo nawo urwanya ubutegetsi muri Kongo.

Amerika ivuga ko ibyo bihano byari bikwiye kubera ko abarebwa nabyo bateza umutekano muke mu baturage bo mu burwasirazuba bwa RDC. Amerika kandi ivuga mw’itangazo ryayo ko abafatiwe ibihano ari bo ntandaro y’amakimbirane no kumena amaraso muri RDC.

Mw’itangazo ryayo kandi, Amerika yemeza ko abafatiwe ibyo bihano badafite uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bwayo cyangwa se no kuhakorera ibikorwa ibyo ari byo byose.

Amerika ivuga kandi ko itazihanganira uwo ari we wese uteza akaduruvayo mu banyagihugu haba muri Kongo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye kw’isi cyane ko ibyo bifatwa nko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X bwana Corneille Nangaa umuyobozi wa AFC/M23, yumvikanishije ko nta mpungenge aterwa n’ibyo bihano. Mu magambo yanditse mu gifaransa uyu yagize ati : « Ibihano byafatwa bitafatwa tuzakomeza urugamba twatangije. Ntakizaduhagarika uko cyaba kimeze kose kuko twabyiyemeje cyane ko ari uburenganzira bwacu nk’abanyekongo. Abadufatira ibyemezo nta bwoba badutera kuko turwanira ukuri kandi ibyo nibyo abanyekongo bose baba abari mugihugu no hanze yacyo nibyo badutegerejeho. »

Ibi bihano byafatiwe bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo yakiriwe bitandukanye n’abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cyane ko aanari ho iyi mitwe ikorera ibikorwa byayo.

Maitre Jean claude Matabaro Mwamba, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu ya ruguru yashimishijwe n’iki cyemezo cya leta zunze ubumwe z’Amerika. Ku rundi ruhande ariko, uyu munyamategeko, abona ko ibi bihano bitagakwiye kugarukira ku bayoboye iyo mitwe, ahubwo ko abayitera inkunga nabo bagakwiye gufatirwa ibyemezo bikwiye.

Abakurikiranira hafi politike mpuzamahanga bo bavuga ko ibyo bihano byagakwiye kuba ingirakamaro ku baturage, iyaba Amerika yafataga iya mbere mu kurangiza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Aba bayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi muri RDC bafatiwe ibihano mugihe hashize iminsi ebyiri gusa hatangijwe kuri gereza nkuru ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa, aho minisiteri y’ubutabera irega ibyaha by’intambara abayobozi bakuru ba M23 n’abafatanyabikorwa bayo bagera kuri M23.

Nubwo urwo rubanza rwatangiye, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri bakomeje kugenda banenga icyemezo cya leta ya Kinshasa cyo kurega umuntu ubarwanya bataramufata.
Uyu ni bwana Musafiri Bihoyiki wo mw’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Forum

XS
SM
MD
LG