Uko wahagera

Ubushuhe Bukaze muri Maroke Bumaze Guhitana Abantu 21


Minisiteri y’ubuzima ya Maroke yavuze ko ubushyuhe mu gihugu bwahitanye abantu batari munsi ya 21 mu gihe cy’amasaha 24 mu mujyi wa Beni Mellal rwagati.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP bitangaza ko ishami ry’iteganyagihe, rivuga ko ubushyuhe bukabije bwagize ingaruka zikomeye mu bice byinshi by’iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika, guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatatu. Ubu bushyuhe bwageze kuri dogere selisiyusi 48 mu turere tumwe na tumwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'abashinzwe ubuzima rivuga ko i Beni Mellal, "umubare munini w'abantu bapfuye ari uw’abarwaye indwara zidakira ndetse n'abageze mu za bukuru, aho ubushyuhe bukabije bwagize uruhare mu gukaza uburwayi bwabo."

Minisiteri y’ubuzima ntiyashoboye guhita ivuga niba iyi ari yo mibare myinshi y’abantu bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu gihugu.

Beni Mellal, iherereye mu birometero birenga 150 uvuye mu majyepfo y’umujyi wa Casablanca, yari igifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 43, ejo kuwa kane.

Izamuka ry’ibipimo by’ubushyuhe muri Maroke hamwe n’amapfa yamaze igihe, byagabanyije amazi mu bizenga, ibyo bikaba bibangamiye urwego rw’ubuhinzi rukenewe cyane mu buzima. Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko imirimo igera ku 159.000 yo mu rwego rw’ubuhinzi yazimiye burundu. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG