Uko wahagera

Afurika y'Epfo Yataye muri Yompi Abanyagihugu ba Libiya 95


Polisi y’Afurika y’epfo, iravuga ko bataye muri yombi abantu 95 bafite ubwenegihugu bwa Libiya bakekwaho guhabwa imyitozo mu nkambi ya gisirikare y’ibanga mu majyaruguru y’igihugu.

Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, bivuga ko abapolisi bigabije ikigo cya gisirikare kiri ku butaka buri mu ruzi rwa White mu ntara ya Mpumalanga. Ni mu bilometero nka 360 uvuye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg w’Afurika y’epfo.

Umuvugizi wa polisi y'igihugu, Athlenda Mathe, mu nyandiko yashyize ku rubuga nkoranyambaga X kuri uyu wa gatanu, yavuze ko Abanyalibiya bavuze ko binjiye mu gihugu kuri viza z’abanyeshuri kugira ngo bitoze nk’abashinzwe umutekano.

Nyamara iperereza ry’abapolisi ryumvikanisha ko baherewe imyitozo ya gisirikare muri icyo kigo. Televiziyo yitwa “Newzroom Afrika TV”, yerekanye amashusho y’aho abo banyalibiya bafatiwe, ugaragaza inkambi isa nk’iya gisirikare, ifite amahema y’icyatsi kibisi. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG