Uko wahagera

Nijeriya: Prezida n'Igisirikare Bagabisha Abohirahira Bagakora Imyiyerekano nk'Iyo muri Kenya


Ku munsi w'ejo, Perezida Bola Ahmed Tinubu n'ingabo za Nijeriya baburiye abahirahira bagakora imyigaragambyo nk’iyo muri Kenya, iteganijwe mu cyumweru gitaha bitewe n’uko ubuzima burushaho guhenda. Igisirikare kivuga ko byateza akajagari.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP bitangaza ko ku mbuga nkoranyambaga, imyigaragambyo yatumijwe guhera tariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa munani.

Ntibirasobanuka uwihishe inyuma y’itegurwa ry’iyo myigaragambyo cyangwa niba abantu bazayitabira mu gihe abanyanijeriya benshi batinya gutakaza imirimo yabo kandi bakorana ubushishozi kubera ibyabaye ku bigaragambije mu bihe biheruka.

Perezida Tinubu, mw’itangazo rye mw’ijoro ry’ejo kuwa kane, yavuze ku mpungenge afite agira ati: "Ntabwo dutinya imyigaragambyo. Abaduhangayikishije ni abaturage basanzwe n’ibizangirika."

Mu rindi tangazo, AFP yatangaje ko perezida yavuze ngo "ntidushaka guhindura Nijeriya mo Sudani”. Aha yashingiraga ku ntambara imaze amezi 15 muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Afurika. Aho yaragize ati: "Turimo kuvuga inzara, si ugushyingura. Tugomba kwitonda."

Umuvugizi w’ingabo, Jenerali Majoro Edward Buba, yabwiye abanyamakuru ko “mu gihe abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mw’ituze, badafite uburenganzira bwo kwishyirahamwe nk’igihugu kitagira amategeko ngo bateze urugomo.” Yavuze ko “igisirikare cyabonye bimwe mu bimenyetso “biganisha ku bushimusi” mu myigaragambyo iteganyijwe. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG