Uko wahagera

Nijeriya: Ubutegetsi Bwanze Imyigaragambyo Iteganijwe mu kwa Munani


Ingabo za Nijeriya mu karasisi
Ingabo za Nijeriya mu karasisi

Muri Nijeriya, igisirikare cyatangaje ko kizakumira imyigaragambyo imeze nk’iyo muri Kenya iteganyijwe tariki ya mbere y’ukwa munani.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Major General Edward Buba, yasobanuye ko “abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mw’ituze,” ariko ko imyigaragambyo yo ku wa kane mu cyumweru gitaha “ishobora kubamo urugomo n’ubwicanyi nko muri Kenya,” aho yahitanye abantu barenga 50. Ati: “Ingabo z’igihugu ntizizarebera gusa haramutse habaye imvururu n’akajagali.”

Muri iyi minsi, ubutumwa buracicikana ku mbunga nkoranyambaga bushishikariza abaturage kwigaragambya kubera ubuzima buhenze cyane. Ariko ntawe uzi uri inyuma yabyo. Igiciro cy’ibiribwa cyazamutseho 40%. Ibiciro byose muri rusange byiyongereho 34.2% bwa mbere mu myaka hafi 30.

Si ubwa mbere ingabo z’igihugu cya Nijeriya zaba zihanganye n’imyigaragambyo. Ibiheruka ni mu kwezi kwa cumi 2020. Abaturage bakoze imyigagambyo yo kwamagana urugomo rwa polisi kuri rubanda. Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International, uvuga ko abasirikare barashe ku nzirakarengane n’amasasu y’intambara. Ariko guverinoma yo irabihakana. Icyo gihe, abaturage 12 babiguyemo. (VOA, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG