Uko wahagera

ONU: Abahitanywe n’Inkangu muri Etiyopiya Bashobora Kugera Kuri 500 


Abakozi b'inzego z'ubutabazi muri Etiyopiya bagerageza gushakisha abarengewe n'inkangu
Abakozi b'inzego z'ubutabazi muri Etiyopiya bagerageza gushakisha abarengewe n'inkangu

Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko abapfuye bazize inkangu muri Etiyopiya mu ntangiriro z’iki cyumweru, bageze kuri 257 kandi biteze ko uwo mubare uzikuba kabiri.

Mw’ijoro ryo cyumweru, imvura nyinshi yateje inkangu, zitaba abantu mu bice bya Gofa mu majyepfo ya Etiyopiya, naho iya kabiri yaguye kuwa mbere, yibasiye abari mu bikorwa byo gutabara.

Muri raporo yayo, UNOCHA yagize ati: "Byitezwe ko umubare w'abapfuye uzazamuka ukagera ku bantu 500, hakurikijwe amakuru yaturutse mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze".

Ku wa kabiri, komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya ibiza muri Etiyopiya, yari yatangaje ko hapfuye abantu 229. Dagmawi Ayele, umuyobozi wa Zone ya Gofa, yavuze ko abatabazi kugeza ubu bamaze kubona imirambo 226, yamaze gushyingurwa kandi ko barimo gushakisha indi 20.

Uyu muyobozi yagize ati: "Ni bibi cyane kwegera aho hantu hacitse inkangu". Yongeyeho ko kuri uyu wa ku kane, imvura yari igikomeje kugwa. (Reuters

Forum

XS
SM
MD
LG