Uko wahagera

Ubwato Bwarohamye ku Nkombe ya Moritaniya Bwahitanye Abimukira 15


Umuryango Caminando Fronteras utegamiye kuri leta muri Esipanye uvuga ko abantu barenga 5.000 bamaze gupfa mu mezi atanu ashize
Umuryango Caminando Fronteras utegamiye kuri leta muri Esipanye uvuga ko abantu barenga 5.000 bamaze gupfa mu mezi atanu ashize

Abimukira 15 bapfuye bazize impanuka, ubwo ubwato barimo bwarohomaga hafi y’inkombe ya Moritaniya.

Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe abimukira OIM byatangaje ko ubwo bwato bwibiye hafi y’umurwa mukuru Nouakchott bwarimo abimukira barenga 195. Kugeza ubu, irengero rya benshi muri bo ntirizwi.

Mw’itangazo OIM ivuga ko ubwato barimo bwahagurutse muri Gambiya burimo abimukira hafi 300. Bwari bumaze iminsi hafi irindwi mu nyanja, mbere, yo kurohama.

Uyu muryango uvuga ko abantu 120 barokowe. Muri bo, hari abahise bajyanwa kwa muganga. Benshi mu bimukira bari muri ubwo bwato ni Abanyasenegali n’Abanyagambiya.

Andi makuru avuga ko ubwo bwato bwagize ikibazo hagati mu nyanja bituma umudereva wabwo abuta agasiga ntawe ubutwaye.

Kuva mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, amato 76 amaze kugera ku nkombe ya Moritaniya atwaye abimukira hafi 6.000. Muri abo 190 barapfuye cyangwa baburirwa irengero.

Umuryango Caminando Fronteras utegamiye kuri leta muri Esipanye uvuga ko abantu barenga 5.000 bamaze gupfa mu mezi atanu ashize, bagerageza kwinjira muri icyo gihugu bakoresheje inzira y’inyanja.

Forum

XS
SM
MD
LG