Uko wahagera

Kamala Harris Ushobora Guhagararira Abademokrate mu Matora ya Amerika ni Muntu ki?


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutegarugoli Kamala Harris afite amahirwe menshi yo kwemezwa nka kandida w’ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu kwa 11 gutaha. Ni muntu ki? Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibirebana n’aya matora.

Inama kaminuza, Convention, y’ishyaka ry’Abademokarate igomba kwemeza kandida waryo izaterana mu kwezi gutaha. Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyemeza ko Kamala Harris yarangije kubona amajwi ya ngombwa. Intumwa zirenze 2.200 bamwemereye bidasubwiraho ko bazamutora. Kandida aba akeneye amajwi 1.976.

Ikindi cya kabiri, nta wundi muntu uvuga ko nawe aziyamamaza. Kamala Harris ni kandida umwe rukumbi. Mw’itangazo yashyize ahagaragara, yanditse ko “ategereje n’ubwuzu kwemezwa” na Convention. Ahubwo ndetse yatangiye kwiyamamaza muri rubanda.

Yatangiriye kuri mitingi yakoreye mu mujyi wa Milwaukee muri Wisconsin, imwe muri leta zishobora kuzagira uruhare runini mu guhitamo perezida wa Repubulika mushya. Yiyamamza yavuze ati:" Inzira igera muri Maison Blanche inyura muri Wisconsin. Ni byo ni ukuri. None rero Wisconsin we, bambwiye mu gitondo ko narangije kubona amajwi ahagije y’intumwa zizemeza kandida w’ishyaka ry’Abademokarate.”

Mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris azaba abaye umutegarugoli wa kabiri mu guhagararira rimwe mu mashyaka abiri akomeye mu gihugu mu matora y’umukuru w’igihugu, nyuma ya Hillary Clinton mu 2016.

Ariko azaba abaye kandida-perezida wa mbere na mbere w’Umwiraburakazi n’ufite inkomoko muri Aziya, nk’uko ari nawe wa mbere wo muri aya moko wabaye visi-perezida wa Repubulika.

Mama we, Shyamala Gopalan, yakomokaga mu gihugu cy’Ubuhinde muri Aziya y’amajyepfo. Yaje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika afite imyaka 19 aje kwiga. Yari umuhanga mu bushakashatsi ku ndwara ya kanseri y’ibere muri kaminuza ya California (University of California-Berkley). Yitabye Imana mu kwezi kwa kabiri 2009, afite imyaka 71.

Ise wa Kamala Harris, Donald Harris, ni Umwirabura ukomoka muri Jamaica, muri Amerika y’Epfo. Nawe yaje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aje kwiga mu 1961. Yari mwalimu mu by’ubukungu muri kaminuza ya Stanford muri leta ya California. Ubu ari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Afite imyaka 85 y’amavuko.

Kamala Harris yavukiye mu mujyi wa Oakland muri leta ya California mu kwa cumi 1964. Afite umuvandimwe umwe, murumuna we Maya Harris, umuhanga mu by’amategeko na politiki. Kamala Harris nawe yize iby’amategeko muri kaminuza ya California, ariko icyiciro cya mbere cya kaminuza yakize muri Howard (y’i Washington D.C.)

Mbere yo kuba visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris w’imyaka 59 yari umwe mu ba Senateri babiri bahagarariye leta ya California mu nteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu-Congress kuva kw’itariki ya 3 y’ukwa mbere 2017 kugera kuri 18 y’ukwa mbere 2021.

Yabanje kuba minisitiri w’ubutabera, ari nawe mushinjacyaha mukuru, wa leta ya California kuva mu 2011 kugera mu 2017, n’umushinjacyaha mukuru w’akarere (district) ka San Fransisco muri California kuva mu 2004 kugera mu 2011. Muri iyo myanya yombi, yabaye Umwiraburakazi wa mbere wayikozemo.

Depite Barbara Lee wo mw’ishyaka ry’Abademokarate, nawe w’Umwiraburakazi (umwe mu bahagarariye leta ya California muri Congress ya Leta zunze ubumwe z’Amerika), ati: “Kamala Harris ni urugero, ikitegererezo, ku bagore benshi.”

XS
SM
MD
LG