Uko wahagera

Kenya: Prezida Ruto Yashize muri Reta 4 mu Batavuga Rumwe n'Ubutegetsi Bwiwe


Kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyize abayoboke bane b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri guverinoma "yagutse" yari yasezeranyije nk’igisubizo ku myigaragambyo ibera mu gihugu hose, ariko impirimbanyi zanenze iyo guverinoma nshya, zifata nka ruswa.

Abo batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo John Mbadi, watoranyirijwe kuyobora minisiteri y’imali. Abo bane bakorana n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, Ruto yatsinze mu matora yo mu mwaka wa 2022.

Mu ijambo yagejeje kuri rubanda ari iwe mu rugo, Perezida Ruto, yise guverinoma nshya "ubufatanye bw'icyerecyezo cyo guhindura imitekerereze ya Kenya" anashimira abagishijwe inama kw’ishyirwaho rya guverinema, avuga ko ari "ikimenyetso cy’amateka cy’urukundo bafitiye igihugu".

Urubyiruko ruri inyuma y’imyigaragambyo imaze ibyumweru bitandatu yatumye Ruto ahagarika izamuka ry’imisoro ya miliyari 2.7 z'amadolari, yavuze ko guverinoma y’ubumwe izakomeza umuco gakondo w’abayobozi bafatanya n’abo batavuga rumwe mu nyungu z’abaturage.

Abantu barenga 50 bahitanywe n’imyigaragambyo. Ni nacyo kibazo cy’ingutu Perezida Ruto ahuye nacyo mu myaka ibiri amaze ku butegetsi. Imyigaragambyo yarakomeje na nyuma yo guhagarika izamuka ry’imisoro, impirimbanyi nyinshi ubu zikaba zimusaba ko yakwegura hakaba n’amavugurura akomeye kugirango bakemure ikibazo cya ruswa.

Ruto yavuze ko vuba aha, azatangaza abandi batoranijwe. Yanavuze ko azasaba ko hajyaho amategeko yo kurwanya ruswa n’agenga amasoko ya Leta, kandi yasabye abapolisi kurekura inzirakarengane zose, zishobora kuba zaratawe muri yombi mu myigaragambyo.

Boniface Mwangi, umwe mu barwanya Leta, yanditse ku rubuga X ati:"Zakayo yashyizeho abantu bamunzwe na ruswa kugirango bayirwanye." Zakayo ni izina ry’Igiswayire ry’umusoresha ufite umururumba muri Bibiliya, abigaragambya bahimbye Ruto.

Mwangi ati: "Ni ngombwa kumenya ko Raila Odinga, ari umuhemu. Yagambaniye abaturage, kandi ashyiraho guverinoma isahurisha igihugu Zakayo."

Usibye bane batavuga rumwe n’ubutegetsi, Ruto yashyize muri guverinema, yanavuze amazina y’abantu batanu yirukanye muri guverinoma mu ntangiriro z’uku kwezi asubiza ibyifuzo by’abigaragambyaga.
(Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG