Uko wahagera

Abamenyeshamakuru Bifatikanije n'Abiyerekana muri Kenya


Muri Kenya, abanyamakuru bifatanyije n’abigaragambyaga kuri uyu wa gatatu. Bamaganye ibyo bavuga ko ari amayeri akomeye ya guverinoma yo kuburizamo ubwisanzure bw'itangazamakuru, harimo n'ibitero by'abapolisi ku banyamakuru mu myigaragambyo imaze ibyumweru bitanu mu gihugu.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, bitangaza ko abanyamakuru, benshi bambaye imyenda y’ibara ry’umweru, bari batwaye ibyapa byanditseho amagambo agira ati: "Ubuzima bw’Abanyamakuru bufite agaciro," "Ntukarase intumwa" kandi "Hagarika ubugome". Ibyo, ni mu gihe bakoraga imyigaragambyo mu mijyi myinshi itandukanye y’igihugu.

Iyi myigaragambyo yateguwe nyuma y’ibitero byibasiye abanyamakuru batangazaga amakuru y’ imyigaragambyo y’abarwanya guverinema, hamwe n’ibindi bibazo byagaragazwaga ubuyobozi.

Urubyiruko ruri mw’itsinda rizwi nka “Gen-Z Kenyans”, rwatangije imyigaragambyo mu kwezi gushize, rwamagana izamuka ry’imisoro. Imyigaragambyo yarakwirakwiriye, ihindukamo urugomo rwaguyemo abantu, bituma uburakari bwiyongera ku barwanya guverinema ya Perezida, William Ruto. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG